Kanye West yisanze mu rukiko

Kanye West yisanze mu rukiko

 Jan 11, 2024 - 09:08

Umuhanzi Kanye West yagejejwe mu rukiko n'umufana amushinja kumukubita nyuma yo kumusaba kumusinyira ibizwi nka 'autograph'.

Umuraperi w'Umunyamerika Kanye West 'Ye', kuri ubu yagejejwe mu rukiko aho ari gushinjwa n'umufana we witwa Justin Poplawski kuba yaramuhohoteye ubwo yamusabaga ko yamusinyira mu ikarine ibizwi nka 'autograph', ariko West aho kubikora, akaba yarahise amwuka inabi akavangamo n'imigeri n'ingumi.

Mu nyandiko Justin Poplawski yashyikirije urukiko kuri uyu wa Gatatu, ifitiwe kopi n'ikinyamakuru TMZ, yavuze ko yakubiswe na Ye ku wa 13 Mutarama 2022, ubwo yari amaze igihe kirekire ategerereje uyu muhanzi kuri hoteli kugira ngo amusinyire.

Kanye West yisanze mu rukiko ashinjwa gukubita umufana 

Uyu mugabo, avuga ko ubwo Ye, yari aje, yamusabye ko yamusinyira, ariko ngo undi atangira kumubwira nabi cyane, ndetse atangira kumukubita ibipfunsi. Kuri Poplawski avuga ko yatunguwe n'imyitwarire y'uyu muhanzi, kubera ko ngo mu myaka yari yabanje, yaramusinyiye nta kibazo bagiranye.

Poplawski avuga ko kuri ubu yifuza ko Kanye West w'imyaka 46, yamuha amafaranga yakoresheje yivuza ndetse n'ibindi bintu yatakaje ubwo yari arwaye.

Ikinyamakuru Page Six dukesha iyi nkuru, cyanditse ko cyagerageje guhamagara Ye kugira ngo agire icyo avuga kuri icyo kibazo, cyane ko hari n'amashusho agaragara ari gukubita uyu mufana, ariko ntiyabasha kubavugisha. 

Kanye West ntacyo aravuga kubyo ashinjwa