Kantore Sandra yasubiye muri APR W BBC

Kantore Sandra yasubiye muri APR W BBC

 Jan 2, 2023 - 07:22

Ubuyobozi bwa APR Women Basketball Club bwemeje ko Kantore Sandra yongeye kuba umukinnyi w’iyi kipe.

Ibi APR W BBC yabyemeje ibinyujijr ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko Kantore Sandra yagarutse mu rugo avuye mu ikipe ya REG W BBC yarimo.

Bagize bati:"APR W BBC yishimiye gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wahoze akinira Kantore Sandra. Yahawe nimero 9.Yagarutse avuye REG."

Kantore Sandra uzwi ku izina rya Dumi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’Ingabo, akaba yari amaze umwaka umwe muri REG Women Basketball Clu, ariko akaba yarajyanye na APR WBBC mu marushanwa Nyafurika iherutsemo.

Kantore yasinye umwaka umwe muri APR W BBC