Juma Jux yahishuye ko azafatanya na Diamond Platnumz mu gitaramo afite i Lagos.

Juma Jux yahishuye ko azafatanya na Diamond Platnumz mu gitaramo afite i Lagos.

 Dec 13, 2025 - 16:40

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Tanzania, Juma Jux, yatangaje ku mugaragaro ko umunyabigwi wa muzika muri Afurika, Diamond Platnumz basanzwe ari inshuti magara, azifatanya na we mu gitaramo gikomeye giteganyijwe kuba ku wa 18 Ukuboza mu mujyi wa Lagos, Nigeria.

Uyu muhanzi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko iki gitaramo kitari igikorwa gisanzwe, ahubwo ari igitaramo cyihariye kigiye kwandika amateka mashya mu muziki wo muri Afurika.

Yashimangiye ko abafana bagomba kwitegura igikorwa kidasanzwe kizaba cyuzuyemo ibyishimo n’imyidagaduro idasanzwe.

Iki gitaramo gitegerejwe na benshi bitewe n’uko aba bahanzi bombi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, bikaba byitezwe ko bazasusurutsa imbaga y’abafana baturutse hirya no hino ku isi.

Abakunzi ba muzika bariteguye kwibonera umunsi udasanzwe uzahora wibukwa mu mateka ya muzika nyafurika.

Juma Jux yahishuye ko azafatanya na Diamond Platnumz mu gitaramo afite i Lagos.