Juliana Kanyomozi akomeje gushavuzwa n'urwango rwamaze gufata intebe iwabo

Juliana Kanyomozi akomeje gushavuzwa n'urwango rwamaze gufata intebe iwabo

 Jan 12, 2024 - 07:31

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Juliana Kanyomozi, atewe agahinda n'uburyo urwango rukomeje gufata intebe mu mitima y'abantu, by'umwihariko iwabo muri Uganda, kuko ngo ho bimaze gufata Indi ntera.

Juliana Kanyomozi yatangaje ko atishimiye uburyo abantu muri Uganda bagenda bakuza umuco mubi wo kwishimira urupfu n’ibyago bya bagenzi babo.

Juliana Kanyomozi ntabwo yumva uburyo urwango rukomeje gutura mu mitima y'abanaya-Uganda

Mu butumwa aheruka gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzikazi w'icyamamare yagaragaje ko atishimiye iyi myitwarire, ashimangira ko ari ubugome bukabije no kutagira ubumuntu.

Juliana Kanyomozi yavuze ko ibibazo by'ubuzima ari rusange kandi ko bitavangura bishingiye ku bintu nk'ubwenegihugu, imyaka, cyangwa imibereho.

Yakomeje ashimangira akamaro ko gushyigikira abandi mu bihe byabo bikomeye ukirengagiza ibibazo bwite mufitanye.

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo nka “Kalibatanya” yagaragaje ko ababajwe nuko uyu muco mubi umaze kwiganza mu bantu, akaba yibaza nibikomeza gutya bizacura iki ku hazaza.

Juliana Kanyomozi avuga ko abantu bakwiye gushyira inzangani ku ruhande mu gihe hari abagize ibyago

Uyu mubyeyi w’umwana umwe yashoje avuga ko yizera adashidikanya ko nubwo dutandukanye mu myizerere, ibitekerezo, ndetse no muri politiki, ari ngombwa gushyira ku ruhande inzangano no kugirira impuhwe abandi bahuye n'ibibazo.