Umuhanzikazi w’Umunyamerika Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck, biravugwa ko batandukanye nyuma yo kugurisha inzu yabo asaga miliyoni 60 z’amadolari.
Nk’uko TMZ ibitangaza, ngo bombi bagurishije iyi nzu bari bubatse umwaka ushize, byongera gushimangira ibihuha bivuga ko bombi batandukanye nubwo nta n’umwe muri bo wasabye gatanya.
Icyakora, usibye kugurisha inzu yabo, amakuru avuga ko amafaranga bagurishije iyo nzu ari make ugereranyije n’ayo bayitakajeho bayubaka, ndetse ngo ubu Ben we arimo gushaka inzu nshya yo guturami, mu gihe bitaramenyekana aho Jennifer atuye kugeza ubu.
Aba bombi bisa n’aho batari kumwe kuva muri Gashyantare nyuma yo gusohora filime ‘This is Me’ yavugaga ku mibanire yabo. Lopez na Ben batangiye gukundana mu 202, baza gushyingirwa mu 2022.
