Jay-Z yiseguye ku bafana nyuma yo kumara amasaha arenga atatu abaziritse ku katsi

Jay-Z yiseguye ku bafana nyuma yo kumara amasaha arenga atatu abaziritse ku katsi

 Jul 13, 2026 - 11:23

Umuraperi Jay-Z yasabye imbabazi abafana be nyuma y'uko igitaramo cya nyuma mu bitaramo bitatu yakoreye muri Yankee Stadium, cyakererewe gutangira amasaha arenga atatu, kubera impungenge z'umutekano zatewe n'imbaga y'abantu bari hanze ya sitade.

Ni igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa mbiri z'ijoro, ariko cyatangiye nyuma yamasaha atatu hari umubyigano w’abantu hanze ya sitade. Akimara kujya ku rubyiniro, Jay-Z yahise asobanurira abafana ko icyatumye batinda ari ukugira ngo hirindwe impanuka zashoboraga guterwa n'umubyigano.

Yavuze ko hanze ya sitade hari abantu bagera ku 10,000, ndetse ko hari n'abageragezaga kwinjira ku ngufu nyuma y'uko amarembo yari yafunzwe. Ibyo byatumye hafatwa icyemezo cyo kubanza gucunga umutekano mbere yo gutangira igitaramo.

Jay-Z yagize ati: "Reka mbasobanurire impamvu twakererewe. Hari abantu nka 10,000 bari hanze, dufunga amarembo yose, ariko hari umuntu wagerageje kwinjira ku ngufu. Twabikoze kugira ngo turengere umutekano wanyu n'uw'abari hanze.

"Sinashakaga gutangira umuziki abantu bakandagirana. Mumbabarire ku bw'uko mwakererewe, ariko nagombaga kubanza kumenya neza ko buri wese ari amahoro."

Nubwo gutangira kw'igitaramo byatinze, abafana bagaragaje ibyishimo byinshi cyimaze gutangira, kandi abenshi bagumye muri sitade kugeza kirangiye ahagana saa munani z'ijoro. 

Iki gitaramo cyari gitegerejwe cyane kuko ari cyo cyasozaga ibitaramo bitatu Jay-Z yakoreye iwabo mu mujyi wa New York. Dore ko yanatunguranye akazana abahanzi bakomeye barimo Rihanna, Beyoncé, Teyana Taylor, Usher na Pharrell Williams, bishimiwe cyane n’abafana.

Ibitaramo bya Yankee Stadium byateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize Jay-Z ari mumuziki,ndetse nyuma y'abyo ateganya gukomereza urugendo rwe mu mijyi ya London, Paris na Los Angeles.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien