Jada Pollock yacubije abamuhozaga ku nkeke zo kurongorwa na Wizkid

Jada Pollock yacubije abamuhozaga ku nkeke zo kurongorwa na Wizkid

 Jul 2, 2024 - 18:25

Umukunzi wa Wizkid akaba n'umureberera inyungu, Jada Pollock, yasubije abakunzi be bamuhoza ku nkeke bamusaba gukora ubukwe na Wizkid.

Jada Pollock, nyina w'umwana wa Wizkid,  yasubije abafana bamubazaga ibijyanye na gahunda z’ubukwe bwe n’uyu muhanzi.

Uyu mukunzi wa Wizkid akaba n’umureberera inyungu, yavuze ko ubukwe atari ikintu cyo guhutiraho, ahubwo bisaba kibitekerezaho no kubyitondera.

Jada P yavuze ko benshi muri abo bamushyiraho igitutu ku mbuga nkoranyambaga badafite uburambe cyangwa ngo bamenye icyo bisaba kugira urugo rwiza, rwishimye, kandi rurambye.

Yabifurije ibyiza, avuga ko we na Wizkid bashishikajwe no kubaka umubano ukomeye aho kwihutira gushyingirwa kugira ngo bahaze amashyushyu ya rubanda.