Itsinda rya Blu*3 riheruka kongera kwihuza, ryateguje ikindi gitaramo

Itsinda rya Blu*3 riheruka kongera kwihuza, ryateguje ikindi gitaramo

 Dec 16, 2023 - 11:49

Itsinda ry'abahanzikazi rya Blu*3 rigizwe na Jackie Chandiru, Cindy Sanyu ndetse na Lilian Mbabazi, ryatangaje itariki bazakoreraho ikindi gitaramo karahabutaka nyuma yo kwihuza.

Itsinda rya Blu*3 riheruka gutangaza ko nyuma y'imyaka 15 batandukanye bongera kwihuza, ryatangaje ko rigiye gukora igitaramo cya nyacyo mu buryo bwo gushimisha abakunzi babo. Iri tsinda rigizwe na Jackie Chandiru, Cindy Sanyu na Lilian Mbabazi, rikaba rivuga ko igitaramo cyabo cyizaba ku munsi w'abagore umwaka utaha.

Mu ntangiriro z'uku kwezi ubwo Cindy yatangaza ko bongeye kwihuza, akaba yari yahise yemeza ko ku wa 14 Ukuboza 2023 bagomba gukora igitaramo cyizabera kuri Protea Skyz Hotel. Kuri iyi tariki kandi, bakaba bataratengushye, abakunzi babo, kuko bakoze igitaramo kiza, ndetse aho ni naho bemereje ko bagomba kongera gutegura ikindi gitaramo.

Itsinda rya Blue 3 ryatangaje ko rizakora igitaramo cya nyacyo ku munsi w'abagore mu 2024

Mu ijwi rya Cindy Sanyu, akaba yaravuze ko igitaramo bakoze, byari mu buryo bwo kongera gutuma biyumva neza no kongera guhuza neza, naho ngo igitaramo nyirizina, cyikaba gitegerejwe ku 08 Werurwe 2024. Muri icyo gitaramo cya Blue 3 cyabaye ku wa Kane, abarimo Eddy Kenzo na Sheebah Karungi, bakaba ari bamwe mu bari bitabiriye icyo gitaramo.

Hagati aho, iri tsinda rikaba ryarihuje mu 2004 nyuma yo kwitabira irushanwa rya Coca Cola Popstars. Aba bakaba barakunzwe mu ndirimbo zirimo: Hitaji, Where are you, Nzijukira ndetse n'izindi nyinshi. Mukongera kwihuza kwabo, Sanyu, akaba yari yavuze ko ubwo bose bajya gukora ku giti cyabo, nta bintu bihambaye bagezeho kiruta ibyo babonye barikumwe.