Itandukaniro ryo gukorera igitaramo mu Rwanda no mu mahanga-Aline Gahongayire

Itandukaniro ryo gukorera igitaramo mu Rwanda no mu mahanga-Aline Gahongayire

 Sep 16, 2024 - 13:20

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yagaragaje itandukaniro riba riri hagati yo gukorera igitaramo mu Rwanda no hanze, aho yagaragaje ko Abanyarwanda b'imbere mu gihugu hari ibyo bagikeneye kwigira ku baba hanze.

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, yatangaje ko abantu baba hanze y'u Rwanda, bakunda gushyigikirana cyane kandi bakagutera imbaraga mu buryo bwose bushoboka.

Yashimangiye ko akenshi iyo babonye hari n'inenge iri muri video y'indirimbo yawe, bagerageza ku kwereka uburyo ako kantu ari keza, mbese bakavuga ibyiza byawe, mu gihe mu Rwanda baba bakunenga gusa.

Mu kiganiro versus kuri RTV, yavuze ko atekereza ko wenda impamvu mu Rwanda abantu badashyigikira abahanzi cyane, ari uko baba bahorana bakumva ari ibintu bisanzwe.

Yagaragaje ko nk'abantu baba mu Burayi ari nk'Abanya-Nigeria hakagira umuhanzi w'iwabo ujya muri icyo gihugu, bose bahagurukira rimwe bakajya kumushyigikora niyo yaba adakomeye cyane, ariko bajya kumushyigikira ku buryo nawe aho uri uhita ubimenya.

Avuga ko Abanyarwanda nabo bagakwiye gushyigikira abahanzi mu buryo bwose bakavuga ibyiza byawe aho guhora bakunenga.

Ibi Aline Gahongayire yabigarutseho mu gihe afite igitaramo mu Bubiligi mu mujyi wa Brussels ku wa 05 Ukwakira 2024 aho yemeza ko ibintu byose biri mu buryo.

Aline Gahongayire aremeza ko gukorera igitaramo hanze y'u Rwanda ari byo byiza