Isura ya Madonna yatunguye abafana be

Isura ya Madonna yatunguye abafana be

 Jun 16, 2023 - 10:20

Umuhanzikazi Madonna yongeye gutungura abafana be, abereka isura itariho ikirungo na kimwe.

Mu myaka irenga mirongo ine, Madonna ntabwo yageze ku ntsinzi kuri stage gusa, ahubwo yanagaragaje umubiri wifuzwa na benshi.

Nubwo yavuzweho byinshi muri Grammys iherutse, uyu muhanzi w'imyaka 64 y'amavuko yagiye aharanira ko abantu bakakira ibintu byose uko biri, nk'inzira y'ubuzima. Vuba aha, yahisemo kwerekana isura ye nta birungo na bike yisize.

Madonna yatunguye abafana be abereka isura ye itariho ikirungo na kimwe 

Igitutu cyo kugumana isura runaka ni ibintu bisanzwe muri iki gihe, ndetse birumvikana ko n'ibyamamare nka Madonna bitahatanzwe.

Nubwo bimeze bityo ariko, uyu muririmbyi w'icyamamare yahisemo gushyira ku ruhande ibyo byose kandi yishimira kwerekana isura ye itariho ikiruno na kimwe. Ariko byatangaje benshi, kuko yagaragaye afite iminkanayari  y'ubusaza, kimwe n’imisatsi itari ya yindi.

Abantu bagarutse kuri Madonna ku mbuga nkoranyambaga, aho bashimye ubutwari bwa bwe mu kwiyerekana uko ari. Bashimye kandi isura ye, ikigaragara nk’iyumuntu ukiri muto, nubwo yegereje imyaka 65, azizihiza ku ya 16 Kanama.

Madonna yaneretse abafana be amashusho arimo kubyina

Madonna kandi, aherutse gusangiza abafana be amashusho arimo kubyina salsa, yerekana ko agifite imiterere myiza kandi yiteguye kubaha byose, ashaka kubereka ko imyaka itagabanije ubushobozi bwe, ndetse  ko agifite imbaraga zo kuguma ku isonga mu muziki.