Isi ya muzika mu marira menshi kubera inkuru y'urupfu rw'umuhanzikazi Zahara

Isi ya muzika mu marira menshi kubera inkuru y'urupfu rw'umuhanzikazi Zahara

 Dec 12, 2023 - 02:02

Isi y'umuziki, ndetse n'abakunzi b'umuhanzikazi Zahara, agahinda no kose, nyuma yuko uyu muhanzikazi wo muri South Africa, ku munsi w'ejo yitabye Imana ku myaka 36 y'amavuko.

Isi ya muzika mu marira menshi nyuma yo kubura umwe mu bahanzikazi bari bafite impano idasanzwe Bulelwa Mkutukana, wamenyekanye nka Zahara.

Umuhanzikazi Zahara yitabye Imana ku myaka 36

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo byinshi bitandukanye yahumetse akuka ke ka nyuma mu ijoro ryo ku wa mbere, asiga icyuho mu mitima y’abafana be. Urupfu rwa Zahara rwabereye mu bitaro byigenga bya Johannesburg, aguye mu maboko y’umukunzi we Mpho Xaba, wamubaye hafi uko bishoboka.

Iyi nkuru nshamugongo yaje nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Zahara ahangana n’ubuzima kubera ibibazo by'indawara y'umwijima, mbere yuko nyine y’itaba Imana ku munsi w’ejo saa tatu z'z'ijoro.

Ubwo ayo makuru yamaraga kumenyekana, Oyama Dyosiba, umuvugizi w’umuryango wa Mkutukana akaba na mubyara wa Zahara, yahuye n’ikibazo kibabaje cyo gushakisha Xaba muri iryo joro riteye ubwoba. Kuva Cape Town, Dyosiba yagaragaje ko byamugoye guhura na Mpho, nyuma yo kubura kubera ihungabana ryo kubura umukunzi we.

Zahara yakunzwe mu ndirimbo nka "Loliwe" yabiciye hirya no hino ku isi kuva mu ntangiriro za 2012

Mu cyumweru gishize, umuryango wa Zahara wari wemeje ko amaze icyumweru mu bitaro, ushimira abitanze bakanababa hafi mu ibyo bihe bigoye. Uyu muryango kandi, wari wasabye abafana be ko niba bifuza amakuru yizewe ku buzima bw’uyu muhanzikazi, bakwiye kwitabaza imbuga nkoranyambaga ze, kuko ari ho honyine bayakura.

Bulelwa Mkutukana wamenyekanye nka Zahara, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2011, akaba yitabye Imana ku myaka afite imyaka 36 y’amavuko.