Inter Milan ifite igisubizo cya Haaland

Inter Milan ifite igisubizo cya Haaland

 Jun 10, 2023 - 02:40

Kimwe mu bibazo Inter Milan iraza kuba ihanganye nabyo kuri uyu munsi ni guhagarika rutahizamu Erling Haaland, ariko umutoza Simon Inzaghi avuga ko afite umupangu wo kumuhagarika.

Simon Inzaghi utoza ikipe ya Inter Milan yatangaje ko afite umupangu w'ibanga wo kuza guhagarika rutahizamu Erling Haaland ku mukino wa nyuma wa Champions League baza guhuriramo kuri uyu wa Gatandatu.

Haaland yatsinze ibitego 52 mu marushanwa yose yakinnye mu mwaka wa mbere akiniye Manchester City, muri byo habakaba harimo ibitego 12 muri UEFA Champions League.

Uyu musore w'umunya-Norway ni umwe mu bahangayikishije ikipe ya Inter Milan kuri uyu munsi, ariko Simon Inzaghi avuga ko we n'abungiriza be bafite umupangu uza kubafasha guhagarika uyu musore ariko yongeraho ko biza gusaba ko ikipe yose ikorana.

Inzaghi yatangaje ko hari icyo bateguye kiza kubafasha guhagarika Haaland(Image:Getty)

Inzaghi ati:"Hari icyo twateguye(mu guhagarika Haaland). Hari icyo nateguye. Ariko biraza kuba bireba ikipe yose kandi birasaba ko bugarira hamwe, si kuri Haaland gusa, ahubwo ikipe yose ya Manchester City."

Umutoza wa Inter Milan yakomeje ati:"Turabizi ko turaza kuba dukina n'ikipe nziza ku isi. Ariko turaza gutanga buri kimwe kugira ngo dutsinde uyu mukino. Tugomba kuza kwerekana guhatana, ibyifuzo no kwiyemeza kugira ngo tubone ibyo dushaka."

Ku ruhande rwa Pep Guardiola utoza Manchester City we mbere y'uyu mukino yagize ati:"Ndatuje cyane kandi nishimiye ibyo abakinnyi bakoze n'ibyo bari gukora. Imikino ya nyuma iba itandukanye cyane icyo dukora muri iyi minsi ni kumva uburyo tuzakina, tugakina uko tumeze.

"Ntabwo byoroshye kwataka uburyo bwo kugarira bakoresha. Tugomba kugira injyana cyane kandi tukihangana. Baraza kubikora na passe eshatu enye ariko tugomba kubikora kandi tuzi uko turakina.

"Dufite ikizere ariko icyarimwe sinahakana ubushobozi bw'uwo dukina. Sinigeze mbikora noneho by'umwihariko ku mukino wa nyuma wa Champions League."

Haaland ni umwe mu bakinnyi ba Manchester City bateye ubwoba(Net-photo)

Ku isaha ya saa 21:00 kuri Atatürk Stadium iherereye muri Turkey nibwo umunya-Poland Syzmon Marciniak araza kuba ahushye mu ifirimbi atangije urugamba rw'injyanamuntu hagati y'abasore b'umunya-Espagne Pep Guardiola n'umutariyani Simon Inzaghi.

Manchester City iraza kuba ishaka gutwara Champions League ya mbere mu mateka yayo, dore ko yayirase mu 2021 ubwo yahuriraga na Chelsea ku mukino wa nyuma igatsindwa igitego kimwe cyatsinzwe na Kai Havertz.

Ni mu gihe ikipe ya Inter Milan yo iza kuba ishaka Champions League ya kane mu mateka yayo, iyo iheruka ikaba yarayitwaye mu 2010 ubwo yatsindaga Bayern Munich ku mukino wa nyuma itozwa na Jose Mourinho.

Guardila ategerejwe gufasha Manchester City gutwara ibikombe bitatu bikomeye yakiniye muri uyu mwaka(Net-photo)