Indirimbo ya Davido ikomeje gukora izina i Burayi

Indirimbo ya Davido ikomeje gukora izina i Burayi

 Jan 6, 2024 - 18:17

Nyuma yo gushimagizwa n'ibyamamare birimo Rihanna, indirimbo "Unavailable" ya Davido yongeye kwambikwa ikamba mu Bwongereza.

Indirimbo ikunzwe cyane y’umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Davido, “Unavailable” yakoranye na MusaKeys ikomeje kuvuna umuheha ikongezwa undi, nyuma yuko ubu yamaze guhabwa Silver certificate nyuma yo kugurisha kopi zigera ku bihumbi 200 i London mu Bwongereza.

Davido akomeje guhirwa n'indirimbo ye "Unavailable"

Si mu Bwongereza gusa iyi ndirimbo ihawemo Silver certificate, ahubwo yayihawe no mu bindi bihugu birimo iwabo muri Nigeria, Afurika y’Epfo n’Ubusuwisi.
Amashusho y’iyi ndirimbo “Unavailable” kugeza ubu amaze kurebwa n'abagera kuri miliyoni 84 ku rubuga rwa YouTube, mu gihe cy’amezi 9 gusa imaze  isohotse.