Indi kipe yikuye mu gikombe cy'amahoro

Indi kipe yikuye mu gikombe cy'amahoro

 Feb 8, 2023 - 15:12

Nyuma y'ikipe ya AS Kigali iherutse gutangaza ko yikuye mu gikombe cy'amahoro, Gasogi United nayo yunze mu ryayo.

Ku Cyumweru tariki 05 Gashyantare 2022 nibwo ikipe ya AS Kigali yatangaje ko itazakina Igikombe cy'amahoro, byatunguye benshi dore ko ari nayo kipe yatwaye ibikombe bibiri biheruka.

Nyuma y'iyi kipe y'umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu indi kipe ibarizwa mu mujyi wa Kigali ariyo Gasogi United nayo yatangaje ko itazakina iki gikombe, ndetse yongeraho ko ari impamvu zitayiturutseho.

Ibinyujije ku mbuga zayo nkoranyambaga, Gasogi United yagize iti:"Kubera impamvu zitaduturutseho ntituzitabira imikino y'igikombe cy'amahoro 2023."

Ibi Gasogi United yabitangaje nyuma y'uko kuri uyu munsi aribwo FERWAFA yari yashyize hanze uko amakipe azahura mu ijonjora ry'ibanze mu gikombe cy'amahoro, Gasogi United yagombaga kuzakina na Rwamagana City tariki 14 Gashyantare 2022.

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry'ibanze

Amakipe atazakina ijonjora ry'ibanze ni APR FC, Rayon Sports, Police FC, Mukura Victory Sports. Amakipe 22 niyo agiye gukina iri jonjora ry'ibanze, aho 11 azavamo hakiyongeramo ayo atanu asanga andi 11.

Gasogi United yikuye mu gikombe cy'amahoro

Itangazo Gasogi United yasohoye