Igikomangoma cy'u Bwongereza Harry n'umugore we w'Umunyamerika Meghan Markle barushinze mu 2018, ariko nyuma bakimara kurushinga, ntibigeze bishimirwa i Bwami by'umwihariko umugore ngo kubera yari umwirabura n'ibindi byinshi byatumaga batamukunda.
Kuba Meghan Markle atarakunzwe i Bwami, byatumye we n'umugabo we Harry bafata icyemezo cyo kwikuraho ibyubahiro by'ubwami bajya kuba muri Amerika muri Mutarama 2020.
Nyamara rero bageze muri Amerika ntibigeze batekana kuko buri gihe bahora mu itangazamakuru.

Kuva i Bwami kwa Prince Harry na Meghan ntibyahiriye
Ibinyamakuru birimo Daily Mail byagiye kure bisesengura ko hari urutonde rw'ibintu 13 bifatwa nk'amahirwe make yaje kuri bano bana b'i Bwami nubwo bimwe muri byo byabaye ku bantu bose.
Nkubu bigaragazwa ko muri Covid-19 hagati aribwo Prince Philip yitabye Imana ku 09 Mata 2021, nkaho ibyo bitari bihagije ku wa 08 Nzeri 2022 umugore we, Umwamikazi Elizabeth II nawe yitaba Imana. Ibi nibyo bya mbere bahuza n'amahirwe make kuri ibi bikomangoma.
Nyuma y'ibyo, Prince Harry yakomeje gushinja abo mu muryango we ko bakoreraga irondaruhu umugore we, ibyaje no gutuma yandika igitabo 'Spare' kivuga ku buzima bwe, ibyaje nabyo guteza umwuka mubi i Backingman.

Prince Harry na Meghan bahuye n'ibizazane nyuma yo kuva i Bwami
Aba kandi baje kwamburwa inzu ya Frogmore Cottage babagamo i Bwami, ari nako Harry atasibye mu nkiko zo mu Bwongereza. Muri Amerika kandi ntibyagendekeye neza, dore ko buri gihe bahora mu itangazamakuru kenshi bavugwaho ibintu bitari byiza.
Mu minsi yashize nibwo abapaparazi babakurikiye bashaka kubafotora hafi yo gukora impanuka mu buryo bumeze nk'ubwo nyina wa Harry Daina yapfuyemo, ibyatumye bivugwa ko bari bagambiriye kubivugana.
Ibyo nabyo ntibyari bihagije kuko aba bombi umubano wabo wakomeje kugenda uzamo agatotsi harimo kuba Meghan yaranze kujya kwitabira iyimikwa rya sebukwe, none kugera magingo aya hari inkuru z'uko aba bombi umubano wabo uri mu marembera.
