Ice Spice yari mu bahanzi bakomeye muri iryo serukiramuco, aho yagombaga gutangira gukora saa kumi n’igice n’iminota 30 z’umugoroba, ariko agakererwa iminota 25, akagera kuri stage saa yine n’iminota 55.
Kubera gukererwa, Ice Spice yashoboye kuririmba indirimbo ebyiri gusa mbere yuko inyuma bye byizimya saa kumi nimwe n’umunota umwe z’umugoroba kugira ngo gahunda ikomeze nkuko byari byateganijwe.
Ice Spice yakererewe kugera ku rubyiniro birakaza abafana be
Abafana bari bitabiriye bagaragaje ko babaye cyane, bavuga ko uyu muhanzikazi atabubashye kandi ko atari abitayeho.
Abafana benshi bagaragaje ko batishimiye icyo gikorwa babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Icyakora kuugeza ubu, Ice Spice we ntacyo aratangaza cyangwa ngo asabe imbabazi abakunzi be ku byabaye.
