Ikanzu yari yambawe n’umukinnyi wa filime ukomoka mu Buhinde Alia Bhatt mu birori bya Met Gala byabaga ku wa Mbere w’iki cyumweru mu mujyi wa New York muri Amerika, biravugwa ko yatungayijwe n’abahangamideli bagera ku 163.
Ikanzu ya Alia Bhatt mu birori bya Met Gala yakozwe n'abantu 163
Binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, Alia yasobanuye uburyo iyi kanzu yateguwemo aho yasobanuye neza ko yakozwe n'intoki(ntiyakoreshrjwe imashini) mu Buhinde n'itsinda ry'abahanagamideli 163 mu gihe byatwaye amasaha agera kuri 1965 kugira ngo irangire.
Iyo kanzu ifite gakondo mu Buhinde, yateguwe n’uhangamideli ukomoka mu Buhinde witwa Sabyasachi Saree aho yasobanuye neza ko kugira ngo irusheho kuba nziza yagombaga gukoresha itsinda rinini rya bagenzi be kandi akongeramo imitako y'agaciro .
Ntabwo ari ubwambere imyambaro ya Sabyasachi igaragara muri Met Gala, kuko no mu 2022 yatunganyije ikanzu y'umucuruzi Natasha Poonawalla.
Ikanzu ya Alia Bhatt ni imwe mu nziza zagagaraye mu birori bya Met Gala
Alia Bhatt w’imyaka 31 yagaragaye muri firime nka “Rocky Aur Rani Kii Prem Kahaani”, “Student of the Year”, “Brahmāstra”, “Darlings”, “Heart of Stone” n’izindi.
Byongeye kandi, abandi bantu bazwi bo mu Buhinde bitabiriye Met Gala 2024 ni Isha Ambani, Natasha Poonawalla, Sudha Reddy, Mona Pate n'abandi.
