Igisubizo ku rubanza rwa APR FC na Adil kigiye kuboneka

Igisubizo ku rubanza rwa APR FC na Adil kigiye kuboneka

 Apr 30, 2023 - 02:23

Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yemeje ko bitarenze ukwezi kwa gatanu igisubizo ku rubanza Adil yarezemo APR FC kizaba cyamenyekanye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo ikipe ya APR FC yari imaze kunganya na AS Kigali 1-1 mu mukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona, Chairman wayo ariwe Lt Gen Mubarakh Muganga yaganiriye n'itangazamakuru asubiza bimwe mu bibazo bimaze iminsi byibazwa na benshi kuri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Kimwe mu bibazo Gen Mubarakh yasubije harimo n'ikibazo cya Adil Errade Mohammed wahoze ari umutoza mukuru w'iyi kipe ariko akaba atarayivuyemo neza, byatumye ayirega muri FIFA urubanza rutararangira kugeza ubu.

Abajijwe kuri iki kibazo, Gen Mubarakh yasubije ko bagitereje umwanzuro ndetse biteze ko uzaboneka mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Ati:"Icyo mugomba kuba mufite igisubizo cyacyo. Ibirimo abanyamategeko ntacyo tubivugaho, turindira icyo amategeko aduteganyiriza, yaba ari APR FC ari uwatureze urubanza rwa ‘Ndanze’. Igisigaye ni abanyamategeko kandi twe nta jambo tubafiteho. Igihari ni uko muri uku kwa gatanu hagati tuzaba dufite igisubizo ku mpande zombi."

Adil yareze APR FC mu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, tariki 27 Ukwakira, nyuma y’iminsi itatu avuye mu Rwanda, ayishinja kumuhagarika binyuranyije n’amategeko.

Umubano w’impande zombi wajemo kidobya nyuma y’uko Adil ahagaritswe ukwezi ashinjwa ibirimo guteza umwuka mubi muri APR FC, ubwo atakivuga rumwe n'abakinnyi be barimo kapiteni Manishimwe Djabel.

Mbere yo kuva i Kigali, Adil yavuze ko we na APR FC bazakizwa na FIFA. Ku wa 14 Ugushyingo 2022, ubwo ibihano bye byari birangiye, ikipe yategereje ko asubira mu kazi iraheba ndetse imwandikira amabaruwa atatu amusaba ibisobanuro ariko ntiyasubiza.

Adil yareze APR FC yakoreyemo ibigwi(Net-photo)