Ibyo Sean Paul yatangaje kuri Diamond byatumye abantu bacika ururondogoro

Ibyo Sean Paul yatangaje kuri Diamond byatumye abantu bacika ururondogoro

 Nov 30, 2024 - 16:19

Umuhanzi Sean Paul ukomoka muri Jamaica ariko kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzaniya, yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko atangaje ko atazi Diamond Platinumz nyamara hari ibimenyetso bigaragaza ko amuzi.

Uyu muhanzi yageze mu gihugu cya Tanzaniya ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, aho afite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024.

Ubwo uyu muhanzi yasesekaraga ku kibuga k’indege, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘Bongo 5’, yatunguranye avuga ko atazi icyamamare Diamond Platinumz, ndetse ko atazi indirimbo ziri mu njyana ya ‘Bongo Fleva’ izwi cyane muri Tanazaniya.

Sean Paul kandi yavuze ko atazi indirmbo ‘Komasava’ ya Diamond yatigishije imbuga nkoranyambaga ndetse igahagurutsa ibyamamare birimo Chris Brown na Jeson Deruro baje no kuyisubirnamo.

Icyakora n’ubwo yavuze ko atazi Diamond Platinumz ndetse n’ibijyanye n’injyana ya ‘Bongo Fleva’ muri rusange, yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n’abahanzi baho.

Ibi byatumye abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ibi yabivuze ari kujijisha abantu ngo bamuvugeho cyane, bitewe n’igitaramo ari buhakorere iri joro.

Kuvuga ko yabivuze ari kujijisha, barabishingira ko iyo urebye usanga aba bahanzi bombi umwe akurikira undi ku rubuga rwa Instagram, ugasanga abantu bibaza ukuntu yaba yaramukurikiye kandi atamuzi.

Sean Paul yatunguranye avuga ko atazi Diamond Platinumz