Ibya Mason Greenwood bigiye gushyirwaho akadomo

Ibya Mason Greenwood bigiye gushyirwaho akadomo

 Jul 10, 2023 - 07:29

Ikipe ya Manchester United yashyizeho umunsi wo gusoza iperereza yakoraga kuri Mason Greenwood nyuma y'amezi 18 atagera mu kibuga.

Ikipe ya Manchester United izafata ikemezo ku hazaza ha Mason Greenwood mbere y'uko mwaka w'imikino 2023/2024 utangira.

Tariki 14 Kanama nibwo ikipe ya Erik Ten Hag izakina umukino wa mbere wa shampiyona, bivuze ko ikemezo kizafatwa ndetse kigatangazwa mbere y'iyo tariki, bigashyira akadomo ku mezi 18 uyu musore amaze adakina.

Uyu musore w'imyaka 21 yahagaritswe bwa mbere muri Mutarama 2022 ashinjwa gukubita no gufata ku ngufu uwari umukunzi we, iminsi 155 ikaba ishize Manchester United imutangazaho amagambo iheruka kumuvugaho.

Inkuru yashyizwe hanze na The Mirror ivuga ko ibiganiro byateranye biyobowe n'umuyobozi Richard Arnold, diregiteri John Murtough, Family Glazer n'umutoza Erik Ten Hag.

Bivugwa ko abafatanyabikorwa ba Manchester United nabo ngo baze muri ibi biganiro, ariko ntibizwi niba abahagarariye Mason Greenwood bo bigeze begerwa.

Bimwe mu byavugiwemo nuko Erik Ten Hag we atishimiye igihe kirekire bikomeje gufata ngo iyi kipe ifate umwanzuro kuri Greenwood, ariko bikaba byemejwe ko umwanzuro uzafatwa mbere y'uko shampiyona itangira.

Umwe mu myanzuro yitezwe nuko Mason Greenwood ashobora gutizwa, dore ko AS Roma ya Jose Mourinho iri mu makipe amwifuza. Gusa abari muri iyi nama ntabwo bahuriza ku mwanzuro umwe, harimo nko kuba hari abifuza ko yagurishwa ariko umutoza we akaba atariko abishaka.

Ubwumvikane ni buke muri Manchester United ku mwanzuro uzafatirwa Greenwood