Ibisubizo ku rupfu rwa Mohbad byasohotse

Ibisubizo ku rupfu rwa Mohbad byasohotse

 May 16, 2024 - 12:41

Nyuma y'igihe kinini benshi bafite ibyiringiro byo kumenya icyaba kihishe inyuma y'urupfu rw'umuhanzi Mohbad, abaganga batangaje ko na bo bakamye ikimasa.

Ibisubizo bya by’isuzuma(autopsie) ryakorewe ku murambo w’umuhanzi Ilerioluwa Aloba, uzwi cyane ku izina rya Mohbad, byamaze gushyirwa  hanze.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, ivuga ko impuguke zananiwe kumenya icyateye urupfu rw’uyu muhanzi kuko umubiri wasuzumwe wari wangiritse cyane.

Nyuma y'igihe abantu bategereje igisubizo ku cyaba cyarihitanye Mohbad, nta gisubizo cyabonetse

Ku munsi w’ejo, ku ya 15 Gicurasi 2024, Umushinjacyaha mukuru wa Nigeria, Wahab Shittu, aganira n’abanyamakuru, yaragize ati: “iperereza ryakozwe n’abaganga rivuga ko batigeze bamenya icyateye urupfu rw’umuhanzi Mohbad kuko ubwo ibizamini byakorwaga,  umubiri we wari waramaze kwangirika cyane. “

Mohbad yitabye Imana ku ya 12 Nzeri 2023, gusa urupfu rwe ntirwigeze ruvugwaho rumwe, ari na byo byatumye abarimo umuhanzi Naira Marley batabwa muri yombi, bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.