Ibiri kuba muri California biri gukora mu nkovu Miley Cyrus

Ibiri kuba muri California biri gukora mu nkovu Miley Cyrus

 Jan 13, 2025 - 19:19

Mu gihe inkongi y’umuriro muri California ikomeje gukongora ibikorwaremezo no gukura abaturage mu byabo, byatumye imuhanzikazi Miley Cyrus asubiza amaso inyuma yubika ubwo we n’uwahoze ari umugabo we Liam Hemsworth, inzu yabo y’i Malibu yashyaga igakongoka muri 2018.

Abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati: “Ni byiyumviro utakibagirwa. Kugenda ugana ku muryango unyuramo buri munsi, utegerezanyije amatsiko gusuhuzwa n’abo ukunda nk’uko usanzwe ubikora ariko aho guhura na bo ugahura n’ikirundo cy’ivu n’amatongo.

Umutima wanjye ushenguwe n’abarimo guhura n’ibibazo nk’ibyo n’ahuye na byo, kandi ndarira umujyi wanjye. Birebze kubabaza umutima. Los Angeles ubusanzwe igereranywa ni kuvaho mu nzozi ariko ikigaragara muri iki gihe ni ibisigazwa no kurimbuka.”

Miley yongeyeho ati: “Igihe, umutungo n’ubwitange biturutse imbere ndetse no hanze y’iwacu bizadukiza, ariko kuri ubu ni akababaro.