Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Revokatus Kipando wamenyekanye nka Baba Levo akaba n’umwe mu bahanzi babarizwa muri Wasafi iyoborwa na Diamond Platnumz, yavuze ko ibihembo umuhanzi na we wahoze muri Wasafi, Harmonize, aherutse gutwara bidashinga ndetse nta n’agaciro bifite.
Baba Levo avuga ko ibihembo bya Harmonize nta bihembo bibirimo
Yagize ati:”Biriya n’ibihembo arimo kurata ku giti ke, kuko nta n’undi muhanzi ushobora kubishyira ku mbuga nkoranyambaga, bivuze ko ari ibihembo biciriritse nka bimwe byo mu marushanwa yo mu rusengero.
Twe ntabwo dushobora kwishimira ibihembo nk’ibyo, sitwe gusa kandi kuko n’abandi babiciye amazi ku buryo na bo batanazishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.”
Baba Levo yibasiye Harmonize, nyuma y’iminsi mike atahanye ibihembo bitatu mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi bihembo bitatu yabikuye mu birori byo gutanga ibihembo bya African Entertainment Awards. Yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika, igihembo cy’indirimbo ifite amashusho meza cyatwawe n’indirimbo ye “Single Again”, ndetse anatangazwa nk’umuhanzi mwiza wa Bongo Fleva.
Harmonize n'ubu abahanzi ntibaramwubahira ibihembo yatwaye
Harmonize yatwaye ibi bihembo ahigitse abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika nka Libianca wo muri Cameroon, abanya-Nigeria barimo, Asake, Burna Boy, Davido, Tiwa Savage, Rema, Yemi Alade na mwene wabo akaba n’uwahoze ari shebuja Diamond Platnumz, gusa bene wabo muri Tanzania bakomeje kumuca amazi bavuga ko ibihembo yatwa nta gaciro bifite.
