Ibihano bya Cristiano Ronaldo byamukurikiranye muri Saudi Arabia

Ibihano bya Cristiano Ronaldo byamukurikiranye muri Saudi Arabia

 Jan 4, 2023 - 14:09

Cristiano Ronaldo azatinda gukina umukino we wa mbere muri Al-Nassr bitewe n'ibihano yahawe na FA nyuma yo kwangiza telefone y'umufana wa Everton.

Amatike y'imyanya ibihumbi 28 yamaze kugurishwa n'ikipe ya Al-Nassr, abafana bakaba bakomeje kuyagura ari benshi kuko bashakaga kureba Cristiano Ronaldo abakinira umukino wa mbere bazakinamo na Al Ta'ee kuri uyu wa Kane.

Gusa byaje kumenyekana ko uyu munya-Portugal atemerewe gukina uwo mukino bitewe n'ibihano yafatiwe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza(FA) ubwo yari muri Premier League.

Cristiano yahamwe n'icyaha cyo kumena telefone y'umufana wa Everton ubwo yayikubitaga nyuma y'umukino Manchester United yari imaze gutsindwamo na Everton muri Mata 2022. Nyuma y'uwo mukino ubwo Cristiano yerekezaga mu rwambariro yakubise ukuboko kwa Jacob wamufotoraga, birangira telefone yangiritse.

Cristiano arazira telefone ya Jacob yamennye kubera umujinya(Net-photo)

Nyuma y'igihe FA yiga kuri iki kirego cyanatanzwe na Sarah Kelly(Mama wa Jacob) byarangiye byemejwe ko Cristiano Ronaldo ahagaritswe imikino ibiri y'amarushanwa n'ubwo amasezerano ye muri Manchester United yari yaraseshwe.

Bivuze ko ibi bihano Cristiano Ronaldo agomba kubikorera mu ikipe ye nshya ariyo Al Nassr, akaba azemererwa gukina nyuma y'imikino ibiri y'amarushanwa Al Nassr izaba ikina.

Nyuma yo gusiba umukino wo kuri uyu wa kane bazakinamo na Al Ta'ee, Cristiano Ronaldo azanasiba umukino bazakinamo na Al Shabab tariki 14 Mutarama 2023, agaruke nyuma y'iyo mikino ibiri.

Cristiano Ronaldo akomeje kwishimirwa n'abafana ba Al Nassr dore ko ubu imipira(T-shirt) y'uyu mugabo ibihumbi bitanu yamaze kugurishwa, buri umwe ukaba uhagaze ibihumbi bisaga 50 by'amanyarwanda mu gihe kitarenze amasaha 24 ahageze.

Imipira ya Cristiano Ronaldo ikomeje kugurwa ju bwinshi