Harry Styles ntabwo yatengushye umufana we w'imena Elina Svitolina

Harry Styles ntabwo yatengushye umufana we w'imena Elina Svitolina

 Jul 14, 2023 - 08:43

Nyuma yuko umukinnyikazi wa Tennis, Elina Svitolina atabashije kwitabira igitaramo cya Harry Styles cyabereye muri Austria, Harry Styles yamuhaye ikaze ahasigaye hose.

Harry Styles yafashe umwanya, akorera ikintu cy'akataraboneka umukinnyikazi wa tennis Elina Svitolina.

Nyuma yo kumenya ko yageze muri kimwe cya kane muri Wimbledon atsinze Iga Swiatek, bigatuma ataza mu gitaramo cye i Vienne, uyu muririmbyi w’Ubwongereza hari icyo yiyemeje gukora.

Harry Styles yahaye Elina Svitolina mu bitaramo byose bine bisigaye

Svitolina yanditse kuri Instagram ati: “Muraho bantu banjye, nagombaga kujya kureba igitaramo cy’umuhanzi nkunda, Harry Styles i Vienna,  ariko Wimbledon yahinduye gahunda zanjye. Haba hari umuntu ushaka kujyayo? Mfite amatike abiri.

Styles ntiyategereje igihe kinini kugira ngo asubize, ndetse yanahaye isezerano uyu mugore w’icyamamare muri tennis.

Yagize ati:“Wakoze! Dufite ibitaramo bine bisigaye, uhawe ikaze muri byose. Amahirwe masa  mu irushanwa riri imbere.

Harry Styles yifurije intsinzi Elina Svitolina wakomeje muri kimwe cya kane, bikanamubuza kwitabira igitaramo cye

Harry Styles azakurizaho ibitaramo mu mujyi wa Barcelona, Lavaples, Lisbonne na Reggio Emilia. Naho Svitolina we, yahaye itike inshuti ye na mugenzi we ukomoka muri Ukraine witwa Anna Tilniak, wajyanye umuhungu we David.

Abajijwe icyo kibazo n'abanyamakuru nyuma yo gutsinda Azarenka, Svitolina yagize ati: “Nibyo, ndizera ko Harry arimo kubibona, Ndi umufana we.”