Uwahoze ari umukinnyi mu kibuga hagati mu makipe atandukanye, Real Madrid, Chelsea, ndetse n’ikipe y’igihugu ya Ghana, Michael Essien, yashimagije umuhanzi Harmonize, avuga afite ubuhanga mu muziki.
Michael Essien yatangaje ko yihebeye indirimbo ya Harmonize
Ibi byabaye ubwo Essien yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, aho yashyize ifoto kuri Instagram ye, arimo kubyina indirimbo ya Harmonize, “Sijalewa”.
Benshi batunguwe no kumva ko Essien akunda, indirimbo ya Harmonize iri mu Giswahili, mu gihe bizwi ko we atazi uru rurimi.
Nyuma yo kubona ubutumwa bwa Essien n’uburyo yamutatse, Harmonize na we yerekeje kuri Instagram, amwandikira ubutumwa amushimira, ndetse avuga ko ubwo uyu mukinnyi yakinaga mu ikipe ya Chelsea, atasibaga kumureba kuri za tereviziyo, ndetse ko ari we watumye akunda ikipe ya Chelsea.
Essien na we yahise amusubiza, amubwira ko umuziki ari ururimi ruhuriweho n’isi yose, rwumvwa n’umutima, kabone nubwo umuntu ataba yumva ibirimo kuririmbwa.
Essien, yashoje ashimira Harmonize, amubwira ko ibintu akora mu muziki abibona nk’ibitangaza, ndetse amusaba gukomereza muri uwo mujyo.
Harmonize yashimiye Michael Essien, anamubwira ko na we amukunda
Icyakora, ntabwo Michael Essien ari we mukinnyi wa mbere uvuze ko akunda indirimbo za Harmonize, kuko mu minsi yashize, umukinnyi w’Umufaransa ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Real Madrid, Aurelin Tchouamen, yari yatangaje ko indirimbo “Single Again” ya Harmonize, ari imwe mu ndirimbo akunda kumva, mu gihe cyo kuruhuka ndetse no mu myitozo.
