Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Harmonize, bwa mbere yagize icyo avuga ku nzika afitanye na Diamond Platnumz wahoze ari shebuja, kugeza na n’ubu yakomeje kuba inzigo.
Harmonize yongeye gukomoza ku bye na Wasafi
Ubwo yaganiraga n’ibinyamakuru by’iwabo muri Tanzania, yahakanye ibihuha byavugaga ko yaba arimo kwiyegereza Hamisa Mobetto wahoze ari umugore, wa Diamond Platnumz, mu rwego kumurisha umutima.
Yavuze ko we na Hamisa Mobetto bahoze ari inshuti, kuburyo atamwiyegereza agamije kubabaza Diamond Platnumz.
Yakomeje avuga ko ku isi hari amakosa abiri atandukanye, aho hari ikosa umuntu agukorera ntibukugore kumubabarira, hakaba n’irindi kosa umuntu agukorera kumubabarira bikazagorana.
Harmonize avuga ko iyo bigeze ku mafaranga ibintu byose bihindura isura
Yagize ati:”Ikosa ryambere rigora kubabarira, ni irijyanye n’amafaranga, kuko burigihe iyo ubukene buguteye uraryibuka, ndetse ukiyumvisha ko awarigukoreye ari we uguteje ibyo bibazo byose.
Rero nidupfa amafaranga, nzabyibagirwa igihe cyose nzaba meze neza, gusa n’inkenera amafaranga nzongera, mbyibuke. Iyo n’iyo mpamvu ikibazo cy’amafaranga gikurura inzika.”
Uyu muhanzi yaciye amarenga ku kibazo cy’amafaranga afitanye na Diamond, nyuma y’igihe gito atangaje ko muri Wasafi banyunyuza imitsi y’abahanzi, kuko ku umuhanzi yinjije bamugeneraho 40%, maze bo bagatwara 60%.
Harmonize avuga ko inzika y'amafaranga itajya ishira
Si ibyo gusa kandi, kuko ngo zi mwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Kwangwaru” zabaye iza Wasafi, itarigeze imuhaho n’igipfumuye.
