Hamenyekanye icyari cyasubije Diamond muri Kenya

Hamenyekanye icyari cyasubije Diamond muri Kenya

 Dec 21, 2024 - 18:14

Nyuma y’uko Diamond Platinumz atangaje ko agiye gusubira muri Kenya by’akanya gato bigatuma abantu bacika ururondogoro bitewe n’uko ubwo ahaheruka yahavuye nabi, hashyize hamenyekana icyatumye asubirayo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Diamond Platinumz abinyujijie kuri Instagram ye, yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko atangaje ko ari mu nzira yerekeza muri Kenya avuga ko ahamara amwanya muto ubundi agahita asubira muri Tanzania.

Ni ibintu abantu basamiye hejuru, batangira kwibaza ikintu cyaba kimusubije muri Kenya ako kanya kandi ubwo ahaheruka yaragiye hari umwuka mubi hagati ye n’abahanzi bamwe na bamwe bo muri Kenya.

Kuri ubu byamaze kumenyekana ko Diamond yari yasubiye muri Kenya agiye mu kiraka cyo kuririmba mu bukwe i Mombasa, aho yari yishyuwe akayabo k’asaga miliyari 1 Rwf.

Nyuma yo kumara gutarama muri ubu bukwe, Diamond yahise yongera kwerekeza i Dar es Salaam muri Tanzania aho biteganyijwe ko aza no kuririmba mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Zuchu yitwa ‘Peace and Money’ igizwe n’indirimbo 13.

Mu minsi ishize nibwo Diamond yari yatumiwe mu iserukiramuco ryiswe ‘Furaha Festival’, ariko birangira asubiyeyo ataririmbye bitewe n’uko habayeho kutumvikana hagati ye n’abateguye iryo serukiramuco.

Diamond yavuze ko yageze ahabereye igitaramo ku gihe, ategereza amasaha atatu ategereje ko bamuhamagara.

Nyuma y’uko abamureberera inyungu bagiye kubaza abateguye igitaramo impamvu batari kumujyana ku rubyiniro kandi igihe cyarenze, byatumye biba ngombwa ko bamushyira ku rubyiniro mbere y’umuhanzi Willy Paul wari witeguye guhita ajyaho mbere y’uko Diamond ajyaho.

Icyakora Willy Paul ntiyigeze yemera ko Diamond ajya ku rubyiniro mbere kandi atari ko byari biteguye, avuga ko byaba ari agasuzuguro. Ibi bintu byateje akavuyo gakomeye, bamwe barwana birangira Diamond ahise yigendera ataririmbye kuko amasaha bari bumvikanye yari yarangiye.