Gutuza kwa Ben Pol ntibivuze kuva mu muziki

Gutuza kwa Ben Pol ntibivuze kuva mu muziki

 Jan 20, 2025 - 20:30

Umuhanzi ukunzwe mu njyana RnB ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Ben Pol yatangaje ko atavuye mu muziki amaze igihe kirekire n’ubwo amaze igihe kirekire atuje mu muziki bitewe n’icyemezo yafashe cyo kuba aretse gushyira hanze ibihangano gishya.

Ubwo Ben Pol aheruka gusohora indirimbo nshya hari muru 2023 ‘Iam In Love’ yavuze ko nubwo yatuje mu muziki nta muntu ushobora kumubuza gukora umuziki uko ashaka cyangwa ngo amusimbure kuko umuziki akora ari uwe.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati:“Nshobora gusubira mu muziki igihe icyo ari cyo cyose, ntabwo nigeze mvuga ko nzamara igihe kirekire ntasohora indirimbo kuko hari ibintu nagombaga gukora(kuruhuka) ariko sinabikoze, bityo ndabikora niga umwanya wo kwisuzuma ndetse nanditse indirimbo nziza, gusa ntegereje igihe cyo kuzisohora ku mugaragaro “.

Uyu wakunzwe mu ndirimbo nka Moyo Mashine, Maneno, Nikikupata n’izindi ndirimbo zikomeye, yongeyeho ko guceceka kwe atari ukubura ibyo yandika ahubwo ko ari inzira yo gukomeza kubaha abafana kuko umubare munini w’abahanzi bakomeye bamara igihe kinini batekereza ibintu bishya byo kunoza akazi kabo bitandukanye n’ibihutira gusohora indirimbo mugihe gito.

Yagize ati:“Muzi ko abafana bamwe bafite imyumvire itari yo, iyo babonye umuhanzi acecetse ubwenge bwabo bubabwira ko byamurangiranye, ariko siko bimeze, kandi kwihuta akenshi byatumye impano z’abahanzi zirangira vuba ugasanga ubwabo ntibashoboye kuramba mu mwuga wabo.