Fridha Kajala nyuma yo gutandukana na Harmonize yateguje abakunzi be ubukwe

Fridha Kajala nyuma yo gutandukana na Harmonize yateguje abakunzi be ubukwe

 Nov 4, 2023 - 22:56

Umukinnyikazi wa firime ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko nyuma yo gutandukana na Harmonize, yabonye umukunzi yifuzaga, bagomba no gukora ubukwe vuba aha.

Rurangiranwa muri sinema ya Tanzania, Fridha Kajala Masanja, yateguje abafana be ubukwe mu minsi mike.

Fridha Kajala yateguje abakunzi be ubukwe

Uyu mugore aganira n’ibitangazamakuru by’iwabo, yavuze ko gukundana n’ibyamamare, atunga intoki Harmonize baheruka gutandukana, avuga ryabaye rimwe ritazongera gusubira.

Yagize ati:Icyo nkeneye si ugukunda a n’icyamamare, kuko ibyo narabirenze. Icyo nkeneye ni ukubana n’umuntu unzi neza n’umuryango wanjye. Nkeneye umuntu umpa ibyishimo, ni ibyo.”

Fridha Kajala avuga ko atari akeneye umugabo w'icyamamare

Uyu mugore yakomeje avuga ko mu buzima bwe atarigera yiruka inyuma y’umugabo ngo amurongore, yewe ngo yaba na Harmonize cyangwa uyu mukunzi we mushya ataratangaza, ngo Bose nibo baba bamushaka.

Kajala kandi yakomeje avuga ibintu bitatu yakundiye umukunzi we mushya.

Fridha Kajala na Harmonize, btandukanye mu mpera z'umwaka ushize

Ati:”Ni umugabo wuzuye, uhuye neza n’uwo nahoze nifuza. Hari imirongo ngenderwaho ku muntu nifuzaga, kandi uyu we arabyujuje ijana ku ijana. Icyambere, yagombaga kuba ari umugabo utari icyamamare, icya kabiri akaba yubaha Imana, na ho icya gatatu, ni ibanga ryange.”

Fridha Kajala na Harmonize batandukanye mu mpera z’umwaka ushize, nyuma y’igihe gito bakundana.