Umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Tanzania Kajala Masanja cyangwa Frida Kajala, yasebye abantu bamugendahi ndetse bashaka no gusenya izina rye kugeza gake, ubuzima ari ibye ariko gupfa ari ibyabo.
Kajala yabivuze abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yashyize ifoto ye aherekejwe na videwo maze agashyiraho ubutumwa avuga ko n’iyo bamusenya, azakomeza kubaho uko ashaka, ubuzima ari ubwe, ariko urupfu ari urw’abamusenya.
Frida Kajala ni umubyeyi w'imyaka 42
Yanditse ati: “Nubwo mwakangiza izina ryanjye nakomeza kubaho uko nshaka, ubuzima ni ubwanjye, ikiroyo ni icyanyu.”
Icyakora, hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ntibyabujije benshi gukomeza kwikoma uyu mugore wabaye ikirangirire mu ruganda rwa cinema muri Tanzania, bamushinja kutamenya ko ashaje bitewe n’imibereho ye, ariko cyane cyane mu bijyanye n’imyambarire, aho bamushinja kwitwara nk’umukobwa w’imyaka 18.
