Fireboy DML yahishuye igituma adacika intege

Fireboy DML yahishuye igituma adacika intege

 Jun 6, 2024 - 17:26

Umuhanzi Fireboy DML akomeje kuba ikiganiro hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhishura igituma adacika intege muri muzika

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Adedamola Adefolahan, uzwi cyane ku izina rya Fireboy DML, yahishuye ikintu gituma adacika intege mu  buzima. Icyo nta kindi uretse kuba uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Peru’ ngo eterwa imbaraga no kugira ibyiringiro ko ibintu bizagenda neza.

Abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Fireboy yagize ati: “Nizera ko umunsi umwe ibintu byose bizatanga umusaruro kandi ibi byose bizaba bifite agaciro. Iki gitekerezo ni cyo gituma nkomeza urugendo sinshogore mu byo nkora.”

Ubu butumwa bwe bwavugishije benshi, aho bamwe byatumye bibaza igihe azumvira ko ibyo akora bimuha umusaruro, kuko ngo nta cyo abuze byaba ubutunzi cyangwa se kwamamara. Ndetse abandi bo ntibatinye no kuvuga ko niba akivuga amagambo nk'ayo bigaragaza ko atanyurwa.