Mu kiganiro yagiriye mu iserukiramuco rya sinema rya Santa Barbara, yavuze ko yari yarabaswe no kunywa itabi anavuga uburyo yabashije kwigobotora iyo ngeso.
Angelina jolie yagize ati:“Nakundaga kunywa itabi cyane byibura nanywaga ipaki ebyiri ku munsi, kubera Tomb Raider, nagombaga guhita ndivaho, byantwaye amezi atari make nimenyereza kureka itabi, buri munsi mu gitondo, nyuma ya saa sita na nimugoroba,nabaga ndimo kubyitoza cyane ko umubiri wabonaga ibiryo byiza, amazi, nkanasinzira bihagije”.
Jolie yakomeje agira ati: “Kandi na nyuma yo kurangiza iyi filime, niyemeje kubaho ubuzima bwiza no kureka itabi burundu.”
Iyo filime Tomb Raider yasohotse ku ya 15 Werurwe 2001, yakinwe na Angelina Jolie yitwa Lara Croft.
