Eric Omondi yatangaje ko umwana we w'amezi atatu afite passport imwemerera kujya aho ashaka

Eric Omondi yatangaje ko umwana we w'amezi atatu afite passport imwemerera kujya aho ashaka

 Nov 11, 2023 - 23:58

Umunyarwenya akaba n'icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Eric Omondi, yatumye benshi nyuma yo gutangaza ko umwana we w'amezi atatu yamaze kubona impapuro z'urugendo (Passport).

Umunyarwenya wo mu gihugu cya Kenya, Eric Omondi yatunguye benshi, ubwo yatangazaga ko umukobwa we Kaylar nyuma y’amezi abiri gusa avutse, yamaze kumushakira impapuro z’urugendo(passport) zimwemerera gutembera mu bihugu byose.

Eric Omondi yamaze kubonera passport umwana we ugifite amezi abiri

Yagize ati:”Umukobwa wanjye ni umwamikazi, ni amahirwe menshi kuri njye, ni yo mpamvu nka se nakoze uko nshoboye nkamushakira impapuro z’urugendo agifite amezi abiri avutse, kuko umwamikazi aba agomba gutemberera mu bihugu byose!”

Uyu munyarwenya, yakomeje avuga ko umwana we ubu yujuje amezi atatu, ndetse ko akomeje gushimishwa n’uburyo uyu mukobwa we arimo gukura aba mwiza.

Mu mezi atatu ashize, ni bwo Eric Omondi n’umukunzi we w’igihe kirekire Lynn, batangaje ko bishimiye kwakira umwana wabo w’imfura, nyuma y’amezi make inda y’umwana warabaye imfura, ivuyemo.

Eric Omondi n'umukunzi we bavuze ko uwifuza kureba umwana wabo imbona nkubone agomba kwishyura miliyoni 50

Uyu mwana, se akomeje kumugira udasanzwe, kuko mbere yari yanabanje gutangaza ko umuntu wese uzifuza kureba uyu mukobwa we agomba kwishyura miliyoni 50 z’amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga arenga miliyoni 400 mu manyarwanda.