Icyamamare mu muziki wa Uganda Edrisah Kenzo Musuuza uzwi ku mazina ya Eddy Kenzo, akaba n'umwe mubakunze kugaruka mu itangazamakuru kubera ahagaririye ihuriro ry'abahanzi muri icyo gihugu rya 'Uganda National Musician Federation (NMF)' arashinja abahanzi kuzamura intugu nyuma yo kuba ibyamamare.
Eddy Kenzo w'imyaka 33 ukunze no gutana mu mitwe n'abandi bahanzi kubera hari ibyo batumvikana biturutse ku buyobozi bwa NMF afite ariko agashinjwa ubushobozi buke bwo kuyobora kubera yize amashuri atatu abanza, ari kugaragaza impamvu y'irindimuka ry'abahanzi bo muri Uganda.

Eddy Kenzo arashinja abahanzi kuzamura intugu nyuma yo kuba abasitari
Umuhanzi wa 'Stamina' akaba yatangaje ibi mu gihe yabazwaga imbogamizi ahura nazo nk'umuyobozi umwe w'ishyirahamwe ry'abahanzi, dore ko muri iki gihugu habarizwa amashyirahamwe arenze 13, arimo Uganda Musician association iyoborwa na Cindy Sanyu ikaba ari nayo ikunze kutumvikana na Eddy Kenzo imushinja kurya amafaranga guverinoma ishora mu muziki.
Kuri Eddy Kenzo, avuga ko ubundi umuhanzi yagakwiye kuba yicisha bugufi imbere y'itangazamaku no muri rubanda, ariko ngo ku bahanzi bo muri Uganda, si ko bimeze, kubera ko ngo iyo bamaze kuba abasitari bishyira hejuru.
Akaba yunzemo ko umuziki ari ikintu kitoroshye kugenzura, kuko ngo buri wese aba ashaka kuba umusitari, kubona amafaranga, kugira ububasha ndetse n'ibindi; ibyo rero, ngo bituma biyumva uko batari bakica ireme ry'umuziki.

Eddy Kenzo aravuga ko umuhanzi yagakwiye kuba yicisha bugufi muri rubanda ariko ngo abo muri Uganda ntibabikozwa
