Edrisa Musuuza amazina nyakuri ya Eddy Kenzo umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, akaba yasubije abantu banyuranye bibazaga ku bushobozi bwe bwo kuyobora ihuriro ry'abahanzi ngo kuko atigeze yiga cyane.
Eddy Kenzo ubwo yari kuri radiyo Galaxy FM, akaba yaravuze ko yize amashuri 3 abanza ariko avuga ko kuba yarayize ntacyo bitwaye ngo kuko impapuro gusa nta kamaro ziba zifite mu gihe ugiye kuyobora abanyamuziki.

Eddy Kenzo aremeza ko afite ubushobozi bwo kuyobora ihuriro ry'Abahanzi
Akaba yarakomeje asobanura ko icy'ingenzi ari ugusobanukirwa neza uruganda rwa muzika, imbogamizi zirimo ndetse n'amahirwe arimo ubundi uburambe bwawe bugatuma bigenda neza.
Mu magambo ye ati " Ntabwo naje kuyobora abadogiteri cyangwa abarimu, ahubwo naje kuyobora abahanzi. Ntabwo twaje kuvuga ibyo mu bitabo ahubwo dushaka gukora. Rero abahanzi ibyo bavuga ndabyumva neza kandi mfite ubumenyi bwinshi ku muziki kuko ndi: Umwanditsi w'indirimbo, ndazitunganya (producer), nkanaziyobora (director) ikindi kandi ndanaririmba."


Eddy Kenzo aravuga ko kuyobora abahanzi bidasaba amashuri ahambaye
Ati " Niba turi kuvuga iby'umuziki ntimwagakwiye kunshidikanyaho. Ninge muntu ushora kujya muri stade hano mu gihugu nkaririmba ibintu abantu badashobora kumva na busa. Ku bw'ibyo ndatekereza ko mfite ubushobozi bwo kuyobora ihuriro ry'abahanzi muri iki gihugu."
Ikindi kandi akaba yaravuze ko ihuriro rifite abanyamabanga. Ati "Ubwo rero bagomba gusuzuma ibibazo n'imbogamizi zagaragara kuko 'nge ndi boss' ngomba gusuzuma uko byagenze".
