Don Jazzy yavuze impamvu adashaka umugore

Don Jazzy yavuze impamvu adashaka umugore

 Jun 27, 2024 - 10:58

Umuhanzi akaba n'umushoramari muri Nigeria, Don Jazzy, yavuze ko impamvu atarongera gushaka undi mugore ari gushaka kubanza kwiyitaho kugira ngo umunsi azaba ameze neza umukunzi azamwishimire.

Ubwo yabazwaga n'umwe mubakoresha urubuga rwa X impamvu adashaka umugore, Don Jazzy yavuze ko akirimo kwiyitaho, umunsi azumva mu mutwe hameze neza nibwo umukunzi we azamwishimira.

Ati "Ndacyari kwiyitaho kugira ngo umunsi azaba ameze neza, umukunzi azamwishimire."

Don Jazzy aherutse gutangaza ko ubwo yari afite imyaka 20 y'amavuko yashyingiranywe n'umunyamidelikazi wo muri America, Michelle Jackson, ariko batandukana nyuma y'imyaka ibiri gusa.

Yavuze ko ari ibintu byamukomerekeje, akavuga ko bapfuye ko umwanya wose yawuhariraga umuziki akibagirwa umuryango.

Kuri ubu Don Jazzy avuga ko yafashe umwanya we ngo yite kumuziki we, kandi ntazigera ashaka undi mugore mu gihe atarakira ibikomere yatewe no gutandukana n'umugore we.