Don Jazzy yakomoje ku bukene bwe na D'banj

Don Jazzy yakomoje ku bukene bwe na D'banj

 Jun 6, 2024 - 15:04

Umuhanzi akaba na nyiri Mavin Records, Don Jazzy yakomoje ku bukene we na mugenzi D'banj bari bafite ku buryo byari bigiye gutuma bagurisha inzu itunganya umuziki bise Mo'hit batanamaze kabiri bayishinze.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, umuhanzi akaba n’umushoramari Don Jazzy yagarutse ku buryo yigeze gushaka kugurisha inzu ye itunganya umuziki yitwa Mo’hit akimara kuyishinga, avuga ko yari agiye kuyigurisha  miliyoni 1 y’ama-naira ku wundi mushoramari uzwi cyane wo muri Nigeria, Obi Asika, gusa bikarangira bidakunze.

Nk’uko Don Jazzy yabisobanuye, ngo kugerageza kugurisha Mo’hit byari bije nyuma yuko D’banj asohoye indirimbo imwe yitwa ‘Tongolo’ igakundwa cyane ariko ntibinjirize amafaranga bari biteze, maze bagakomeza kugongwa n'ikibazo cy'ubukene.

Don Jazzy yavuze ko bakoze indirimbo ya mbere igakundwa ariko ntiyinjize

Don Jazzy yasobanuye ko muri icyo gihe bari bakeneye amafaranga, ndetse ko ari na  byo byari bitumye agira icyo cyemezo cyo kugurisha Mo’hit kuri Obi Asika icyo gihe wari ugezweho kubera inzuye itunganya umuziki yitwa Storm Records.

Nubwo Don Jazzy atasobanuye impamvu kugurisha Mo’hit byanze, gusa byamuvuriyemo umugisha kuko Mo’hit Records yahise itangira gukomera cyane kubera abahanzi benshi batandukanye barimo D’banj, Wande Coal, Dr. Sid, D'Prince, na K Switch.

Icyakora iyo nzu itunganya umuziki yaje gusa n’isinzira muri 2012, nyuma y’uko D’banj wafatanyije na Don Jazzy kuyishinga yari amaze gukuramo akarenge, ari na bwo Don Jazzy we yahise ashinga indi studio yise Mavin Records, ari na yo abarizwamo ubu.