Dolly Parton yunze mu rya Se wa Beyoncé n'abafana be

Dolly Parton yunze mu rya Se wa Beyoncé n'abafana be

 Sep 21, 2024 - 21:21

Umuhanzikazi Dolly Parton yagaragaje ko ari ku ruhande rw'abafana ba Beyoncé na Se, nawe agaragaza ko uyu muhanzikazi yarenganye ku bwo kwanga kumushyira mu bahataniye ibihembo bya 'Country Music Awards'.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru 'Variety' yagaragaje ko ashyigikiye abavuga ko Beyoncé yarenganyijwe kuba atarashyizwe mu bahataniye ibihembo kandi uyu mwaka yarakoze cyane.

Yavuze ko Beyoncé ari mu bantu barwaniriye iyi njyana ya 'Country' kuva kera, bityo ko yakabaye nawe yaraje mu bazabihatanira.

Dolly yavuze ko 'Cowboy Carter' ari album nziza cyane yakabaye itera ishema Beyoncé binyuze mu kumuhesha ibihembo bikomeye no kwemererwa kubihatanira.

Ibi bije bikurikira amagambo akakaye abafana ba Beyoncé baherutse kuvuga, aho bavugaga ko kuba Beyoncé atatoranyijwe ari ihohoterwa rishingiye ku ruhu yakorewe.

Ibi byatumye na Papa we umubyara ahaguruka avuga ko yiteguye kurwanirira umwana we kuko nawe asanga yarazize kuba ari umwirabura, icyakora Beyoncé nta kintu yigeze abivugaho.

Album yitwa Cowboy Carter abantu bakomeje kuburanira, yagiye hanze muri Werurwe 2024, ndetse igaragara ku ntonde zikomeye nka Billboard.

Ibi bihembo bizatangwa tariki 21 Ugushyingo 2024 ku nshuro yabyo ya 58.