Ni ibirori byabaye ku wa Gatandatu, 30 Ugushyingo 2024, kuri ASK Dome ku muhanda wa Ngong kandi byari byitezwe cyane n’abafana.
Icyakora, byaje kuzamba kubera imitegurire mibi yatumye habaho ubucucike no gutinda, ibintu byaciye intege ababyitabiriye, bamwe bakanataha bdahaye ijisho icyari cyabazanye.
Mu magambo abikuye ku mutima yagejeje ku bakunzi be bo muri Kenya, uyu mukobwa w’umuahanga mu gutunganya indirimbo yanenze abateguye ibyo irori, kuva ku mitegurire mibi y'ibikorwa kugeza ku gufata nabi ikipe ye ndetse n'abafana be.
Uncle Waffles yasobanuye ko ibyo birori yari yiteze ko bigenda neza, ariko akaza gutungurwa n’uburyo byahindutse akavuyo.
Yagize ati: "Kuva ku bibazo by’amajwi na mbere yuko njya ku rubyiniro kugeza ku kuba ikipe yanjye yarafashwe nabi, iki ntabwo cyari ikintu nari niteze na gato".
DJ Uncle Waffles yababajwe cyane kandi n’uburyo abafana be bafashwe nabi muri Kenya.
Abari bitabiriye icyo gitaramo bivugwa ko bahutajwe bakanafatwa nabi n’abateguye ibirori ndetse n'abashinzwe umutekano.
Ibyo byabaye akavuyo kadasanzwe, kugeza ubwo abayobozi batabaye bakoresheje imyuka iryana mu maso kugira ngo batatanye imbaga y'abantu bari uruvunganzoka, bituma abari bitabiriye icyo gitaramo benshi birukanwa bataha batakirebye.
Uncle Waffles yashimangiye ko umutekano w’abafana be n’ubuzima bwe ari byo ashyira imbere, yongeraho ko atabashije gukomeza gahunda ye kubera imikorere mibi itarimo umutekano.
Yikoma abateguye mu buryo butaziguye, yagaragaje ko atari we batengushye gusa ahubwo ko banatengushye abantu barenga 10,000 baje gushyigikira icyo gitaramo gikorwa.
Uncle Waffles yashoje ubutumwa bwe yandika ashimira abafana be bo muri Kenya, abizeza ko azagaruka bimeze neza.
Ibi byabaye byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga ku mitegurire y’ibirori n’inshingano z’ababitegura, ku bijyanye n’umutekano no gutuma abahanzi ndetse n’abafana banyurwa.
