Diamond Platnumz yibutse ibitereko yasheshe

Diamond Platnumz yibutse ibitereko yasheshe

 Jan 18, 2024 - 13:03

Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje kwibazwaho byinshi by'umwihariko ku mubano we na Zuchu, nyuma yo gutangaza ko ari ingaragu nyuma akaza kwisubira!

Nyuma yo gutangaza amakuru abinyujije kuri Instagram ye avuga ko  ye kubyerekeye kuba ingaragu, umuhanzi Diamond Platnumz  amaze kuvuguruza ayo makuru asobanura ko atari ingaragu ndetse akomeje kuryoherwa n’urukundo.

Diamond Platnumz yanyomoje amakuru yari yitangarije

Mu minota mike ishize, abinyujije kuri Instagram ye n'ubundi, Diamond yihanganishije abantu bose bari batangiye kubyinira ku rukoma bishimira ko yabaye ingaragu, ndetse akomeje kuryoherwa n’urukundo ahantu yibereye mu biruhuko ku kirwa.

Ibi bije, nyuma y’uko nyine uyu muhanzi n’ubundi abanyujije kuri Instagram, yari yatangaje ko guhera uyu munsi nta mukunzi afite, ndetse ko niyongera kujya mu rukundo azamwnyesha abakunzi be nkuko asanzwe ababigenza.

Diamond Platnumz yari yatangaje ko ari ingaragu

Icyakora, ubwo butumwa nta bwo bwigeze bumara kabiri kuri Instagram ye, kuko nyuma y’iminota mike yahise abusiba, gusa abibaza byishi bo bari bamaze ku byibaza, aho kugeza n'uyu munota bakomeje gushidikanya ku hazaza h'urukundo rw'uyu muhanzi n'umukunzi Zuchu.