Diamond Platnumz yavuze imvano yo gusubiramo "Komasava" na Jason Derulo

Diamond Platnumz yavuze imvano yo gusubiramo "Komasava" na Jason Derulo

 Jun 20, 2025 - 10:25

Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko umuhanzi w'Umunyamerika Jason Derulo ari we wifuje ko bakorana Remix y’indirimbo “Komasava”, imwe mu ndirimbo zavunnye umuheha zikongezwa undi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na tereviziyo yo muri Amerika yitwa Fox5NY, Diamond yavuze ko ubwo yashakaga gukorana indirimbo na Derulo, yamwandikiye ubutumwa kuri Instagram amusaba kolabo, ariko uyu muhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga ahitamo ko bahera kuri Komasava.

Yagize ati:“Namwandikiye ubutumwa musaba ko twakorana indirimbo. Mu gusubiza, yatangaje ko yakunze cyane Komasava kandi yifuza ko dukorana Remix yayo aho gukora indi nshya."

Ibi byashimangiye uburyo indirimbo Komasava yageze kure mu ruhando mpuzamahanga, ndetse ikanashimwa n’abahanzi bakomeye nka Jason Derulo, usanzwe azwi mu ndirimbo zakunzwe nka Swalla, Savage Love, n’izindi.

Diamond Platnumz, uherutse no gutangaza ko ari we muhanzi wenyine ukora umuziki w’ubwoko bwose muri Afurika, arimo kongera imbaraga mu gusatira isoko mpuzamahanga binyuze mu bufatanye n’ibyamamare byo hanze.

Jason Derulo ni we wasabye Diamond Platnumz ko basubiranmo Komasava

Diamond Platnumz we yifuzaga gukorana indirimbo nshya na Jason Derulo