Diamond Platnumz yahagaritse igitaramo kubera Zari Hassan

Diamond Platnumz yahagaritse igitaramo kubera Zari Hassan

 Jul 16, 2023 - 04:52

Ubwo Diamond Platnumz yari mu gitaramo i Kampala yaragiharitse abanza kugira ibyo atangaza kuri Zari Hassan bahoze babana mu nzu ndetse yongera no kugira ibyo atangaza kuri Jose Chameleone.

Diamond Platnumz wari ufite igitaramo i Kampala ku wa Gatanu mu gihe cy'amasaha 4 yose, ubwo yari ku rubyiniro yafashe akanya ahagarika igitaramo maze abanza gushimira uwari umukunzi we Zari Hassan ukomoka muri iki gihugu babyaranye abana babiri aribo Latifa na Nilan.

Uyu muhanzi ubwo yasaba abavangaga imiziki kuyifunga, akaba yaravuze ko byari igihe cyihariye cyo gushimira ubwitange butagabanyije bw'umubyeyi umufitiye abana Zari Hassan. 

Diamond Platnumz arashimira Zari kuba yitanga akamurera abana

Ati " Muzi impamvu?, Impamvu ni uko Imana yampaye umugisha ikampa abana babiri beza cyane Latifa na Nilan, kuko ndabakunda cyane. Nagira ngo mbabwire ko aribo bana bange ba mbere."

Mu gihe kandi yarimo kuririmba, akaba yarakomeje kuvuga izina Zari inshuro nyinshi, ndetse akaba yararirimbye n'indirimbo 'Utanipenda' yasohotse mu myaka 7 ishize. Uyu kandi akaba aheruka gutangaza ko afatanya na Zari kurera aba bana nubwo guhura kwabo bibaho gake, dore ko Zari yifitiye undi mugabo Shakib.

Hagati aho kandi, muri iryo joro ry'igitaramo, akaba yarongeye kwitsa ku munyabigwi Dr Jose Chameleone, dore ko na mbere y'igitaramo mu kiganiro n'itangazamakuru yari yamuvuzeho. Kuri iyo nshuro noneho, mbere yo gutangira kuririmba indirimbo ze akaba yarabanje kuririmba indirimbo ya Jose Chameleone 'Mama Mia.'

Diamond Platnumz yashimiye Zari wamubyariye abana ndetse avuga ko Jose Chameleone yagakwiye kubahwa cyane

Diamond Platnumz akaba yarasabye ko Jose Chameleone yakubahwa kandi agahabwa icyubahiro ngo kuko ari umuhanzi ukomeye muri Afurika yose.

Ati " Ndashaka ko mwumva ikintu, Jose Chameleone niwe muhanzi muri Afurika y'Iburasirazuba mfatiraho icyitegererezo. Si no muri Afurika y'Iburasirazuba ahubwo no muri Afurika yose. Ndashaka ko abatuye Afurika y'Iburasirazuba bumva neza agaciro ka Jose Chameleone."

Hagati aho, muri icyo gitaramo cyo gufasha cyari cyateguwe na 'Comedy Store' hakaba harimo abandi bahanzi nka Nemeless wo muri Kenya ndetse n'abandi bo muri Uganda barimo: Alien Skin, Winnie Nwagi ndetse na Spice Diana.