Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga nibwo umuhanzi wo Tanzania Diamond Platnumz yasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe International Airport muri Uganda, aho yakiriwe na bo mu itsinda rya 'Comedy Store crew' bayobowe na Alex Muhangi.
Diamond Platnumz akaba aje i Kampala mu gitaramo cyateguwe na 'Comedy store' kuri uyu wa 14 Nyakanga i Kampala kuri 'Kololo Independence grounds'. Diamond ubwo yageraga ku kibuga cy'indege akaba yahise atangaza ko yishimiye kugaruka mu rugo.

Diamond Platnumz yasesekaye i Kampala
Ati " Uganda ni mu rugo kubera ko abana bange baturuka hano. Rero ndumva binejeje kugaruka mu rugo." Ari nako yaboneyeho agahita atangaza ko mu gihe azaba ari i Kampala azasohora indirimbo afitanye na Diane.
Diamond ati " Ndatekereza ko mbere yuko ngenda, nzasohora indirimbo mfitanye na Diana[....], Ibyo turi kubipanga gusa ntabwo turabyemeza neza. Dushora gufata amashusho yayo ndetse tukanayisubiramo neza kuko niko turi kubiteganya."
Hagati aho, bosi wa 'Wasafi Record Label' akaba yaherukaga muri Uganda mu 2019 ubwo yari ahafiye igitaramo. Magingo aya rero, bikaba byitezwe ko aza gushimisha abakunzi be dore ko hashize igihe bari kumwitegura.
