Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko arambiwe kwitwa ingaragu, atakamba asaba ko Imana yamuha umugisha agakora ubukwe.
Yagize ati "Mana, ntabwo nzi ibyo uri kuntegurira, ariko ni ukuri ndambiwe kuba ingaragu. Ndakwingize mpa umugisha umpe ubukwe."
Ni amagambo yahise asamirwa hejuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, batangira kumuha urw'amenyo bamwibutsa ko n'abo bagerageje kubana batigeze barambana.
Icyakora bamwe babifashe nk'uburyo bwo gushaka kuvugwa cyane, mu rwego rwo kuzamura indirimbo we na Zuchu baherutse gushyira hanze.
Ibi Diamond yabitangaje nyuma y'uko mu minsi yashize we na Zuchu batangaje ko bamaze gutandukana ku bwumvikane bw'impande zombi, icyakora bavuga ko bazakomeza gukorana nk'ibisanzwe.
