Nkuko Punch Newspapers ibitangaza, uyu muhanzi yahanaguweho ibirego byose nyuma yuko iperereza ryabo ryari rirangiye.
Mu cyemezo cyatanzwe n’umunyamategeko ukomoka mu mujyi wa Abuja, Toheeb Lawal, mu rukiko rw’ibanze rwa Abuja, raporo z’iperereza rya polisi ba Nigeria hamwe n’icyemezo cya ICPC cyerekanaga ibimenyetso A na B byemeje Dbanj.
D'banj yahanaguweho ibyaha yari amaze imyaka itatu akurikiranyweho
Amakuru avuga ko ibyo uyu muhanzi yashinjwaga byakozweho iperereza, gusa ntihagaragare raporo y’ubuvuzi y’uwahohotewe yemeza ko yafashwe ku ngufu. Bivuze ko nta bimenyetso bifatika byemeza ko icyaha cyo gufata ku ngufu gihama uwakekwagaho icyaha. Muri make, bisobanuye ko ibyaha byo gufata ku ngufu no gukomeretsa nta byabaye.
Benshi bari baguye mu kantu, nyuma yuko uyu muhanzi ashinjwe gufata ku ngufu n’umukobwa ukiri muto, Seyitan Babatayo, wavuze ko yamufatiranye muri Hoteli Glee iherereye mu kirwa cya Victoria, i Lagos ubwo bahuraga mu 2018.
Nyuma yo gutanga iki kirego, D'banj yakozweho iperereza rikomeye, ndetse benshi bamucira urubanza, ibintu byahindanyije izina rye.
Seyitan Babatayo waregega D'banj kumufata ku ngufu
Byarushijeho kuba bibi ubwo uwamushinjaga yatabwaga muri yombi, benshi bakabibona nk'amayeri ya D’banj yo gutera ubwoba uyu mukobwa wari wamwitendetseho.
Nyuma gato yo muregwa, abapolisi batangiye iperereza ku mugaragaro ku byaha yaregwaga bitandukanye birimo ibi byo gufata ku ngufu no gukomeretsa, ndetse n’ibindi byaha bijyanye no kunyereza umutungo n'uburiganya.
D'banj ubu izina rye rirera mu mpapuro z'urukiko
Icyakora, ku bw’amahirwe, Dbanj ubu nta cyaha agikurikiranyweho muri ibyo byose.
