Davido yemeje ko afite undi mwana

Davido yemeje ko afite undi mwana

 Jun 14, 2023 - 03:53

Nyuma y'ibihuha byakomeje kuvugwa ko Davido afite umwana w'umuhungu i London, nawe yabyemeje ndetse agaruka no ku mazina y'abakobwa be.

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria kera kabaye yemeye ko afite undi muhungu uba i London nyuma y'ibihuha byakomeje kuvuga ko afite umwana w'umuhungu nawe agakomeza kuryumaho.

Mu 2020 nibwo byatangajwe ko Davido afite undi mwana w'umuhungu yabyaranye na Larissa witwa 'Dawson Noe' ndetse akaba aba i London. Kuri iyi nshuro nawe yahise nawe abishimangira.

Ati " Mfite umwana w'umuhungu, amazina ye ni Dawson. Kuri ubu uyu mwana aba i London mu Bwongereza."

Davido yemeye ko afite undi mwana i London 

Ubwo yasobanuraga iby'umuhungu we uba i London, akaba yanasobanuye iby'izina yahaye umukobwa we yabyaranye na Amanda ariwe Hailey Veronica Adeleke.

Davido ati " Hailey namuhaye amazina asa naya nyirakuru kuko basa neza. Biratangaje cyane kuko Hailey asa foto kopi ya mama." Tubibutse ko nyina wa Davido yitabye Imana mu 2003.

Hagati aho, nubwo Davido yemeje ko afite undi mwana w'umuhungu, tubibutse ko undi muhungu we Ifeanyi Adeleke yitabye Imana umwaka ushize aguye muri pisine.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)