Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Davido yatanze urugero rw'inshuti ye Cristiano Ronaldo, avuga ko nubwo yakoze byinshi mu mupira w'amaguru, abantu bakomeje kumuseka nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy'Isi.
Yavuze ko bimutera impungenge kubona ibyamamare byigeze kugera ku gasongero mubyo bakora, ariko nyuma bakaza gutakaza izina n'icyubahiro bari bifite bitewe n’igihe bagezemo haba mu myaka no mu gihe bagezemo mu bikorwa byabo.
Uyu muhanzi yavuze ko kimwe mu bintu yari kuba yarakoze, ari ukubaka ikigo gifasha mu buzima bwo mu mutwe, cyagenewe abantu bigeze kuba ibyamamare, ariko nyuma bakaza gutakaza icyo gitinyiro.
Yagize ati: "Iyo hari ikintu kimwe nari kuba narubatse, nari kubaka ikigo gifasha abantu bigeze kuba ibyamamare bakaza gutakaza ubwo bwamamare. Kuko biratangaje kuba uri ku rwego rwo hejuru ku Isi, hanyuma mu kanya gato ugasanga utakiri kuri urwo rwego."
Davido yavuze ko ibyo ari byo bimutera ubwoba kurusha ibindi, kuko yakoze cyane kugira ngo yubake umwuga we, bityo akaba adashaka kuzangiza ibyo yagezeho mu gihe gito.
Yasoje avuga ko buri munsi asaba Imana kumwereka igihe gikwiye cyo guhagarika umuziki we kugira ngo azasezere igihe gikwiye, aho gukomeza gusunikiriza bikarangira yangirije ibyo yubatse mu rugendo rwe rwa muzika.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
