Chris Rock yatewe mu rugo rwe kubera amafoto

Chris Rock yatewe mu rugo rwe kubera amafoto

 Jun 6, 2023 - 04:32

Umunyarwenya, Chris Rock yitabaje polisi, nyuma yuko aguwe gitumo n'umuntu atazi mu rugo rwe.

Chris Rock byamusabye guhamagara abapolisi i New York nyuma yuko umuntu utazwi yuriye ku ngazi akagera hejuru ku nyubako atuyemo, maze agatangira kumufatira amafoto hanze y'idirishya.

Chris Rock byamusabye guhamagara abapolisi nyuma yuko umuntu atazi yari yurize inzu ye

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza ngo abapolisi bamaze kugera mu rugo rwa Chris, uwo muntu ntiyari agihari, aho bikekwa ko ashobora kuba yarahise agenda, nyuma yo kumenya ko yavumbuwe na Rock.

Amakuru aturuka hafi avuga ko uwo muntu yasimbutse  akinjira mu modoka y’umweru yo mu bwoko bwa Mercedes Benz.

Chris Rock yavuze ko uwo muntu yuririye ahagewe gusohekerwa mu gihe cy'inkongi, maze agatangira kumufotora

Icyakora, n’ubwo nta muntu wagaragaye mu rugo rwa Chris Rock ubwo polisi yahageraga, yatangaje ko igiye gukora iperereza ikamenya umuntu wari winjiye mu rugo rw’uyu munyarwenya.