Umukinnyikazi wa filime muri Amerika Jada Pinkett Smith yatangaje ko we n'umugabo we Will Smith kuri ubu baba baratandukanye iyo Chris Rock adakubitwa urushyi n'umugabo we mu birori bya Oscar mu 2022. Kuri Jada, avuga ko mu buryo butaziguye, Chris yabaye ikiraro cyongera kubahuza.
Jada avuga ko urushyi Rock yakubwise, arufata nk'urushyi rwera, ngo kubera ko icyo gihe nta nubwo yari mu bahataniraga ibihembo bya Oscar, yewe ngo nta nubwo yari kwerekeza yo, ari ko ngo byarangiye agiyeyo mu buryo atari yiteze.

Urushyi Rock yakubwise na Will Smith, Jada arufatwa nk'urushyi rwera
Chris Rock akaba yarakubiswe urushyi na Will Smith ubwo yari ku rubyiniro agatera urwenya kuri Jada, bikamurakaza agahita ahaguruka mu bafana akamuceka urushyi.
Twabibutsa ko Jada mu gitabo yise 'Worthy' yasohoye mu minsi yashize, yavuze ko we na Will bari baratandukanye mu 2016; ibi bikaba bivuze ko Will yakubise urushyi Chris baratandukanye.
Icyakora, Jada Pinkett Smith yongeye gutangariza NBC ko we na Will Smith batari baratandukanye mu mpapuro (mu rukiko) ahubwo ngo bari baratandukanye mu bitekerezo.
Kuri ubu, Jada akaba ashimangira ko nyuma ya ruriya rushyi, ibintu byagenze neza hagati ye n'umugabo we Will, ibituma arwita urushyi rutagatifu.


Jada aravuga ko urushyi Chris Rock yakubise rwazahuye umubano we Will Smith
